AY'URUKUNDO

15/03/2013 13:57

Mu rukundo hajya habamo ibibazo bitandukanye ariko ikibazo nyamukuru ndetse kinatera benshi gutinya kwinjira mu rukundo, ni uguhemukirwa(Déception).

Umuntu wahemukiwe mu rukundo rero burya aba afite igikomere ku mutima gishobora no kumukurikirana cyane mu gihe yaba akundanye n'undi muntu nyuma y'uwamuhemukiye.

Kwinjira mu rukundo n'umuntu uvuye muri "déception" rero burya ni ibyo kwitonderwa kuko imwe mu ntego zigera kuri 4 zikurikira arizo zatuma uwahemukiwe yongera gukunda:

1. GUSHAKA KWIYIBAGIZA

Hari umuntu uhemukirwa n'umukunzi we akabura amahoro, akangirika cyane kuburyo kumwiyibagiza bimunanira agahitamo gukundana n'undi kugirango amufashe kumwibagiza uwo wa mbere ariko mu byumvikana uwo wa kabiri ntaba akunzwe.

2. GUSHAKA KWIHIMURA

Ubusanzwe muri kamere ya muntu, hari abantu bakunda kwihorera no kwihimura. Hari umuntu rero umara guhemukirwa n'umukunzi we akumva ko nawe agomba gukundana n'undi akamukorera nk'ibyo yakorewe.

Niba ari umukobwa akumva ko kuba yarahemukiwe n'umuhungu byamuvamo ari uko ahemukiye umuhungu mugenzi we. Niba uwo wamuhemukiye yaramucaga inyuma, akumva nawe yifuza uwo bakundana nawe akajya amuca inyuma yihimura.

Bene uyu nawe birumvikana neza rwose ko ari uwo kwitonderwa kuko nta rukundo aba afite muri we.

3. KWIYAHURA/GUSHAKISHA

Ibi bikunze kuba cyane ku bakobwa, akamara guhemukirwa n'umusore runaka yakundaga agahita yihuta nta no kugisha umutima inama akumva ko agomba guhita ashaka umusore ufite gahunda bagakungana igihe gito bagahita babana.

Bene uwo nta rukundo aba afite ahubwo aba asa n'uwiyahura kuko umuntu muzabana ni uwo kubanza gutekerezaho. Ikindi kandi nyuma y'ibyo usanga rwa rugo n'iyo rwabaho akenshi ntacyo rugeraho kuko rutaba rwubakiye ku rukundo.

Ni byiza kwitonda rero ugakundana n'umuntu unasuzuma neza icyerekezo cye mu bijyanye n'urukundo.

4. GUSHAKA UMUHOZA

Hari umuntu uhemukirwa akumva ko afite igikomere kandi akeneye uwacyomora akamuhoza amarira yarize. Nta mahirwe nko gukundana n'umuntu nk'uwo kuko iyo ubashije kumukunda ukamubera imfura, aguha agaciro kandi akakubahira igicuku cy'ubwigunge n'agahinda uba umukuyemo.

Bene uwo icyo aba ashyize imbere ni ukubona uwakwemera kumutura umutwaro nawe akamukunda kandi akabimwubahira, ndetse ashobora no kumukunda kuruta kure uko yakundaga uwa mbere kuko aba aguha agaciro kumurenza cyane ko uba wamubereye igisubizo mu gihe uwa mbere yamubereye ikibazo.