Article archive
BAKAME IRUSHA INGUFU INZOVU N’IMBOGO
21/04/2018 13:45
Umunsi umwe Bakame yagiye mu ishyamba ihahurira n’inzovu. Inzovu irayibwira iti: mva imbere wa busa we! Bakame irayisubiza iti: aho ntiwagize ngo ubugabo ni ubunini? Niba utabyemera ngwino dusiganwe, urebe ko ntakurusha imbaraga. Cyagwa se kuberako uziko udashobora guterura ibyo biguru byawe ngo...
BAKAME IHENDA UBWENGE IZINDI NYAMASWA
21/04/2018 13:42
Bakame n’inzovu byatumiwe mu bukwe, maze birabyina cyane, bakame irusha inzovu kubyina. Inzovu ibaza bakame iti : kubyina neza wabikuye he ? Bakame irayisubiza iti : urora nabuzwa n’iki kubyina neza ? Nanjye kera nari mbyibushye nkawe, nuko data yambaze. Yafashe icyuma, amara yo mu nda...
BAKAME IHENDA UBWENGE IMPYISI
21/04/2018 13:36
Umunsi umwe Bakame n’impyisi byarazindutse, bigeze mu nzira, bakame imbwira impyisi iti : nitugera iyo tujya, nditwa bashyitsi wowe witwe basangwa. Biraboneza n’aho byajyaga. Bashyitsi ati : yemwe bene urugo, nimuduhe. Bati : murakaza neza. Nuko bene urugo bazana amazimano bazimanira abashyitsi....
AMAYERI Y’IHENE AYIKIZA KURIBWA N’IMPYISI
21/04/2018 13:26
Habayeho ihene ibyara abana benshi, bamaze gukura ijyana nabo kurisha. Imvura izakugwa, ihene ziri mu rwuri, zijya kwugama mu gikuku. Zihageze zihasanga impyisi ihabunze kuko yari irwaye ibinyoro. Izikubise amaso iti : murakaza mboga zizanye. Inzara yari yanyishe kuko iyirwara yanjye yambujije...
AGASIMBA KACIYE IGIKUBA MU BANTU
05/10/2017 12:39
Umunsi umwe, inzara yarateye mu bikoko byo mu ishyamba. Havamwo agasimba kamwe gahungira mu gihugu cyari gituwe n’abantu. Umunsi umwe ako gasimba gaturuka muri iryo shyamba kaza kavuza induru kavuga kati : yemwe rubanda rw’umwami, nimuhunge abanzi barabateye. Abantu bakumvise...
ABASANGIYE UBUBABARE BARISUNGANA
05/10/2017 11:30
Inkoko yibereye aho ari inshike, kandi itabuze kubyara. Rubanda rwarayimariye abana babaraguza, ikajya ihora ibiganya, yicwa n’agahinda. Bukeye inkoko yenga inzoga, irayikorera iragenda, ngo igiye gushaka uwo yatura umuruho wayo. Inkoko ihura n’imbwa, Imbwa irayibwira iti: ntiwansomya kuri iyo...
UMWANA WAVUGIYE MUNDA YA NYINA
05/10/2017 11:27
Kera habayeho umugabo, bukeye ashaka umugore babyarana abana benshi, ariko bose ari abahungu gusa. Abana barakura, baranashyingirwa. Bukeye abagore babo bagakunda kujyana kwahira ishinge no guca isaso, bamwe bakajyayo batwite. Nuko bagera aho bahira bakaganira. Bakavuga ukuntu...
UMUKOBWA WASIMBUTSE URUPFU MUKASE YARI YAMUTEZE
28/08/2017 18:18
Kera habayeho umugabo witwa Rugondo. Bukeye ashaka umugore babyarana umwana w’umukobwa bamwita Rugogwe. Nuko nyina aza gupfa, apfuye se azana undi mugore. Umugore ahageze asanga umukobwa yarasabwe n’umwami, amuzira urunuka. Abwira umugabo we ngo niba ashaka ko babana neza, azice umukobwa we....
UMUKOBWA WARONGOWE N’UMUGABO YARI YARABENZE
28/08/2017 18:12
Kera habayeho umugabo, bukeye ashaka umugore, babyarana umwana w’umukobwa, bamwita Munyana. Munyana amaze kuba inkumi, yiha kubenga uje kumusaba wese. Ngo arashaka usa na se cyangwa se usa na...
UMUKOBWA WARONGOWE N’UMUGABO WABAGA MU NDA Y’IGITI
28/08/2017 18:09
Kera habayeho umugabo, bukeye ashaka umugore babyarana umwana w’umukobwa, bamwita Kanyana. Kanyana amaze kuba inkumi, abandi bakobwa baramubwira bati : uzaze tujyane guca imibavu ku giti kitwa umutegarugori. Ku munsi wo kujya yo, aracyererwa, abandi bakobwa baramusiga....
Items: 11 - 20 of 121